Photo gallery
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Mukunde Siporo ariko munarushaho gutsinda mu ishuri: Minisitiri Uwacu Julienne


Guhera tariki ya 30/07/2017 kugeza tariki ya 11/08/2017 I Kigali kuri Petit Stade haberaga umwiherero “Training Camp” w’umukino w’intoki wa Basket watumijwemo abana bari munsi y’imyaka 16. Uyu mwiherero wateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basket mu Rwanda ku bufatanye na “Youngsters Basketball, Inc.” yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Basketball mu bakiri bato no kuzamura impano hategurwa abakinnyi b’ejo hazaza.

Kuri uyu wa kane tariki ya 10/08/2017 abana bitabiriye uyu mwiherero basuwe na Nyakubahwa UWACU Julienne, Minisitiri wa Siporo n’Umuco.

Mu kiganiro yagiranye n’abana bagera ku 100 bitabiriye uyu mwiherero, Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco yabasabye ko bagomba gukunda siporo kuko izatuma bagira ubuzima bwiza cyane cyane ko irinda umubyibuho ukabije, uwo mubyibuho ukaba isoko y’indwara nyinshi zitandukanye, ariko kandi bakayikora batirengagije amasomo yabo no gutsinda mu ishuri.

Yagize ati “Nta mu siporutifu utsindwa, mugomba gukunda siporo ariko mukanatsinda mu ishuri kuko ari byo bizatuma ababyeyi banyu babagirira icyizere bikazajya bituma n’ubutaha babemerera kujya mu mikino no mu mwiherero nk’uyu”

Guteza imbere imikino mu bakiri bato biri mu nshingano za Minisiteri. Ni muri urwo rwego no mu biruhuko by’amashuri hari gahunda zo kwigisha abana imikino itandukanye hagamijwe gutegura abakinnyi bafite impano bazahagararira igihugu mu mikino itandukanye







Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies