Photo gallery
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Ubuhanzi bukozwe neza bwaba umusemburo w’iterambere ry’igihugu/ Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC



Ibi Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt. Col Patrice Rugambwa yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’abahanzi yiga ku burenganzira bw’umuhanzi ku bihangano bye.

Aya mahugurwa yabaye ku itariki 24/7/2017 yitabiriwe  n’abagera ku 120 barimo abahagarariye inzego zitandukanye zikurikirana iterambere ry’uburenganzira bw’umuhanzi, abahanzi, abahagarariye amahuriro arengera uburenganzira bw’umuhanzi yo mu bihugu bya Africa, abahagarariye impuzamahuriro ku rwego rw’isi n’abunganira  abandi mu nkiko.

Aya mahugurwa yateguwe na Sosiyete Nyarwanda y’abanditsi (RSAU) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC) ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM).

Atangiza aya mahugurwa ku Mugaragaro, Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco Lt.Col Patrice Rugambwa yagarutse cyane  ku ruhare rw’ubuhanzi mu iterambere ry'ubukungu bw’igihugu. Yagize ati “ ubuhanzi bukozwe neza byatanga amahirwe mu kuzamura ubukungu bishingiye ku gutanga imirimo, imisoro. Gusa ibi bisaba gukora cyane no guha agaciro uburenganzira bw’umuhanzi”.

Yavuze nanone ko  abahanzi bakeneye kongerwa ubumenyi ku burenganzira bw'Umuhanzi ku bihangano bye kuko mu bikorwa byabo bya buri munsi bigaragara ko batazi uko uburenganzira ku bihangano byabo burengerwa.

Yasabye ko aya mahugurwa yaba umwanya wo kungurana ubumenyi bishingiye ku bikorwa byiza by'amahuriro, uko yateye imbere, ibibazo yahuye nabyo kugira ngo bivemo inyigisho ifasha inzego z’abahanzi b’abanyarwanda.




Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies