Photo gallery
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Nyamasheke MINISPOC yubakiye uwarokotse Jenoside inaremera abandi benshi


Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’Abafatanyabikorwa bayo muri Siporo no mu Muco, baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01/07/2017 ubwo abakozi b’iyi minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo barangajwe imbere n’Umunyamabanga Uhoraho Lt. Col RUGAMBWA Patrice bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu ifite agaciro ka miliyoni 10. Muri icyo gikorwa kandi habayeho gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Murenge wa Shangi rushyinguyemo imibiri ibihumbi 10 banoroza imiryango itishoboye 10 inka, banatanga ibikoresho by’ibanze birimo: ibiribwa, matola, ibikoresho by’isuku ku miryango 11.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Lt Col Patrice Rugambwa mu butumwa bwe yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside batishoboye biri mu nshingano za Minisiteri ariko kandi bikaba ari nshingano za buri munyarwanda wese.

Yagize ati “ Gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ni inshingano zacu nka MINISPOC, twaje aha mu rwego rwo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu y’umubyeyi Madeleine Nyirarubazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Turagabira inka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside tunahe ibikoresho by’ibanze imiryango 11 itishoboye., twanateye inkunga Urwibutso rwa Shangi abayobozi mu nzego z’ibanze mufatanyije na CNLG muri aka karere kanyu muzareba ibyihutirwa byakorwa kuri uru rwibusto. Ibi tubikora tugamije kubereka ko turi kumwe. Gusa turifuza ko abahawe inka bazagabira n’abandi kuko kwikunda no kwikubira ari bimwe mu byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Iyi nzu yubakiwe Madeleine Nyirarubazi izuzura mu gihe cy’amezi ane itwaye agera kuri miliyoni icumi (10.000.000 Frw). MINISPOC ikaba izakomeza gukurikirana ibikorwa byo kubaka iyi nzu kugeza yuzuye.

 

 



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies