Photo gallery
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Ubwo Jenoside yabaga kirazira z’umuco nyarwanda zari zaravuyeho /PS MINISPOC


Ni  mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2017 ubwo Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ifatanije n’Abafatanyabikorwa mu iterambere rya Siporo no mu iterambere ry’umuco ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Isakazabumenyi mu Ikoranabuganga (MYICT) yibukaga ku nshuro ya 23 abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe (MIJEUMA: Ministère de la Jeunesse et du Mouvement associatif) ndetse n’abari abafatanyabikorwa bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye kuri Petit Stade i Remera cyitabiriwe na bamwe mu bagize imiryango ya bamwe mu bibukwa, abakozi ba Minisiteri ya Siporo n’’Umuco, Abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Isakazabumenyi mu Ikoranabuhanga (MYICT), ab’Ibigo bishamikiye kuri MINISPOC n’bandi bafatanyabikorwa mu iterambere rya Siporo n’Umuco.

Uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT, Umuyobozi wungirije wa Ibuka, Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri MINISPOC, Umushyisti mukuru akaba yari Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt. Col. Patrice Rugambwa.

Mu ijambo rye yagarutse ku ngaruka zikomeye n’icyuho Jenoside yateye, ibikomere ku miryango y’ababuze ababo n’igihugu muri rusange ariko agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka asaba ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeza kurwanywa aho iva ikagera.

Yavuze ko nka MINISPOC mu gihe cyo kwibuka hari ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye baba barateguye, uyu mwaka ikazaremera umuturage wo mu Karere ka Nyamasheke.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe no kunamira hamwe no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Gisozi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Lt. Col. Patrice Rugambwa yavuze ko mu gihe cya Jenocide abanyarwanda batari bagifite kirazira z’umuco nyarwanda,  avuga ko  indangagaciro na za kirazira nizimakazwa mu banyarwanda nta Jenocide izongera kubaho ndetse n’ingengabitekerezo yayo.

Umuhango wari witabiriwe n’abantu mu byiciro bitandukanye birimo abayobozi, abakozi, abahanzi, abakinnyi, abanyamakuru ndetse n’abana batoya.



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies