Photo gallery
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Siporo kuri bose ikomereje mu Karere ka Gicumbi


Mu rwego rwo kurushaho gushyira mu bikorwa politike y’iterambere rya Siporo ishishikariza Abanyarwanda bose kugira umuco wo gukora siporo. Mu rwego kandi rwo kumenyekanisha ahantu ndangamuco na ndangamateka hirya no hino mu Turere hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco;

Minisiteri ya Siporo n’Umuco izifatanya mu gikorwa cya Siporo kuri bose mu Karere ka GICUMBI mu Murenge wa Kaniga ahari “Ingoro y’Umurage w’Amateka yo kubohora Igihugu” ku itariki ya 16/06/2017 guhera saa munani (14h00). 

Impuguke zizaturuka mu Nteko Nyarwandwa y’Ururimi n’Umuco no mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda zizasobanura amateka yaho hashingiwe ku bushakashatsi izi nzego zombi zakoze.

Biteganyijwe ko impuguke  zo mu Nteko Nyarwandwa y’Ururimi n’Umuco no mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda zizasobanura amateka yaho hashingiwe ku bushakashatsi izi nzego zombi zakoze.

Iyi gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2013 igamije gukangurira Abanyarwanda gukunda no gukora gukora siporo nk’imwe mu nzira yo kubungabunga ubuzima no kurwanya indwara zitandura.

 

 

 



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies