Photo gallery
Corruption Convicted
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

“Umuntu wese utabona ibyo u Rwanda rwagezeho ngo aharanire kubisigasira uwo si Umunyarwanda” Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC


Tariki ya 1 Gicuransi  ni umunsi  u Rwanda rwifatanya n'isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umurimo.  Mu Rwanda by’umwihariko uyu munsi ukaba warizihijwe ku rwego rw’Igihugu muri “Special Economic Zone” ku nsanganyamatsiko igira iti: " DUTEZE IMBERE UMURIMO, DUSIGASIRA IBYAGEZWEHO DUKESHA IMIYOBORERE MYIZA ISOOKO Y’ITERAMBERE RYA BURI WESE “

Abakozi ba MINISPOC bizihirije uyu munsi mu Karere ka Bugesera kuri Hotel Golden Tulip mu Murenge wa Nyamata.

Uyu wabaye umwanya wo kwhimira ibyagezweho ndetse no gufata ingamba zo kurushaho kunoza akazi ka buri munsi no kwesa Imihigo.
Bimwe mubyo Abakozi ba MINISPOC bishimiraga harimo n'igikombe cya Volleyball begukanye mu marushanwa y’imikino yahuzaga inzego za Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017.

Ageza ku bakozi ba MINISPOC ijambo ry’umunzi, Lt Col. Patrice RUGAMBWA, Umunyamabanga Uhoraho, yagarutse ku nsanganyamatsiko ashishikariza buri mukozi gukora nk’uwikorera aharanira kwiteza imbere no guteza imbere u Rwanda, bikaba ari bumwe mu buryo bwo gusigasira ibimaze kugerwa dukesha imiyoborere myiza. Avuga ku byagezweho yagize ati “Umuntu wese utabona ibyo u Rwanda rwagezeho ngo aharanire kubisigasira uwo si Umunyarwanda”, yibutsa abari bitabiriye iki gikorwa kzirikana ko urugendo rukiri rurerure kando ko batagomba kwirara.

Kuri uyu munsi kandi habaye umuhango wo gushimira ku mugaragaro umukozi w’Indashyikirwa muri MINISPOC mu mwaka wa 2016-2017 Bwana MUNYANZIZA Gervais.    

 

 

 



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies