Photo gallery
Corruption Convicted
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Minisitiri w’Ingabo Gen. James KABAREBE yaganirije abakozi ba Minispoc nabafatanya bikorwa bayo muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”


Nyakubahwa Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017 yagiranye ikiganiro n’abakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’Abafatanyabikorwa bayo muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Abitabiriye ikiganiro basomaburiwe imvo n’imvano y’isenyuka ry’Ubunyarwanda kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyakubahwa Minisitiri w’Ingabo yasobanuye umwihariko w’u Rwanda, rwabayeho na mbere y’umwaduko w’abakoroni, bitandukanye n’ibindi bihugu byagiye bihabwa amazina bigahangwa ari uko bihawe ubwigenge. “Abakoroni basanze u Rwanda rwitwa u Rwanda ari igihugu kiriho. Sibo bagihanze!”. Yakomeje yongera kwibutsa abitabiriye ikiganiro ko kugira ngo u Rwanda rusenyuke hagombye gukoreshwa iturufu y’amoko, ko nta kindi gishobora n’uyu munsi gusenya Abanyarwanda uretse gukoresha iyi turufu. Bikaba ariyo mpamvu gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatekerejwe kugira ngo Abanyarwanda bumve ko igikwiriye gushyirwa imbere no kubakirwaho ari Ubunyarwanda.

Abatanze ubuhamya muri iki kiganiro berekanye neza ko Jenoside yakorewe abatutsi yari yarateguwe ndetse batanga n’ingero zarimo ubuhamaya butandukanye bw’ibyo babayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu myaka yayibanjirije n’iyakurikiye.   

Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco asoza ikiganiro yasabye abari bakitabiriye kurinda ibyagezweho u Rwanda rukesha Ubuyobozi buriho ndetse no kurwanya icyaricyo cyose cyasenya Ubunyarwanda.



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies