Photo gallery
Corruption Convicted
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Remera mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Remera cyabimburiwe n’urugendo rwitabiriwe n’Abaturage batuye ndetse ninzego zitandukanye zikorera mu murenge wa Remera, rwatangiriye kuri petit stade rusorezwa muri Centre Pastoral Christus, ari naho ibikorwa byo Kwibuka byakomereje habanza gucanwa urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku rwibutso rw’abakiristu ndetse n’abihayimana biciwe muri iki kigo cyabihaye Imana cya Christus kuwa 7 Mata 1994.

Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco wari Umushyitsi Mukuru, mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango yagize ati “Abanyarwanda muri jenoside yakorewe Abatutsi barenze umurongo nyirantarengwa aho bishe Impinja, abihaye Imana ndetse n’abo bafitanye isano. Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarateguwe umuryango wabibumbye urabimenya ndetse wohereza nabawuhagararira mu Rwanda ngo baze kubungabunga amahoro. Ntabwo byumvikana ukuntu abantu bishwe muri Christus Remera  kandi haturanye n’icyicaro cyarimo ingabo  z’umuryango w’abibumbye zari zaraje kubungabunga amahoro; ubundi iyo bananirwa gukiza abari kure, bari gukiza abari mu marembo yabo ariko ntabyo bakoze. Ibyo iteka bige bitwibutsa ko kubaho k’u Rwanda no  gupfa kwarwo  biri mubiganza byacu kuko kuba turiho uyumunsi nuko twasanze n’ubundi aritwe dufite kwishakamo ibisubizo tukubakira ku bumwe bwacu tugashyira imbere ibyo duhuriyeho tugaca ukubiri n’ibidutanya tukubaka u Rwanda buri muntu wese yisangamo  ”

Yagarutse ku ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Republika y’uRwanda yagejeje kubaturage ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi, aho yibukije abarokotse ko n’ubwo babuze ababo bakundaga ariko hari umuryango umwe utarigeze uzima ariwo muryango w’u Rwanda.

Yashoje  asaba abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kudaherenwa n’agahinda bakava mu rupfu bakajya mu buzima kuko abateguye jenocide bakanayishira mu bikorwa icyo bifuzaga ari uko u Rwanda ruzima. Turamutse duheranywe n’agahinda kwaba ari ukubaha imbaraga ndetse no kubafasha gusoza ibyo basize batagezeho. Yasabye abari muri uwo muhango gusigasira ibyagezweho ndetse bakirinda icyo aricyo cyose cyabasubiza inyuma.

 

 



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies