Photo gallery
Corruption Convicted
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Abakozi bafite mu nshingano imicungire y’inyandiko mu nzego za Leta bitabiriye amahugurwa


Kuwa kane tariki ya 30 Werurwe 2017 kuri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, habereye amahugurwa y’umunsi umwe yagenewe abakozi bashinzwe imicungire y’inyandiko mu nzego za Leta (Minisiteri, ibigo bya Leta na za Komisiyo) ku micungire myiza no kubungabunga inyandiko za Leta. Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco ibinyujije mu Kigo k’igihugu cy’Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo (RALSA) gifite mu nshingano kubungabunga inyandiko za Leta.  

Amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ishyinguranyandiko y’Igihugu, Bwana KIZARI Elias washimiye abayitabiriye kandi anagaruka ku mpamvu y’amahugurwa nk’aya abakozi bashinzwe imicungire y’inyandiko mu nzego zitandukanye batumirwamo.

Yasabye abitabiriye amahugurwa gukurikira neza amasomo bahawa kuko yateguwe hagamijwe kubafasha kunoza imikorere yabo mu kubika inyandiko za Leta; kubibutsa amahame n’uburyo buboneye bwubahirizwa mu kubungabunga inyandiko, bityo bikazabafasha kugira uburyo bwihuse kandi bworoshye bwo kugera no gutanga inyandiko igihe zikenewe.

Amahugurwa agenerwa abakozi bashinzwe imicungire y’inyandiko mu nzego za Leta  ari mu rwego rwo kongerera no gusangira ubumenyi abakozi bahuje inshingano zo gucunga no kubungabunga inyandiko mu nzego bakoreramo; akaba aje akurikira andi nkaya yahawe abakozi bashinzwe gucunga no gushyingura inyandiko mu nzego z’ibanze, ku rwego rw’Intara n’Akarere, yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2016.

Mu magenzura y’uburyo inyandiko za Leta zicunzwe mu nzego zinyuranye  muri 2014-2015 no muri 2015-2016, hagaragajwe ko abakozi bafite uruhare mu micungire y’inyandiko bagihura n’imbogamizi z’ubumenyi mu kuzuza izo nshingano  kandi bagasaba ko bajya bahabwa amahugurwa yo kubunganira mu kazi kabo.

Nyuma y’amahugurwa, abayitabiriye bemeje ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bw’imikorere mu gucunga, kubika inyandiko za Leta no gukurikiza uburyo buboneye mu kuzibungabunga. Bakaba kandi baboneyeho gusaba ko inzego bakoreramo zarushaho kubafasha kuzuza inshingano bahabwa zo kwita ku nyandiko bahabwa ibyangobwa bikenerwa muri ako kazi, kandi bagakomeza no guhabwa amahugurwa nk’aya kugira ngo bajye barushaho kwiyungura ubumenyi. 

 

 



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies