Photo gallery
Corruption Convicted
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Muri siporo yabose yabereye mukarere ka Burera intore z’Imparirwakubarusha zashyikirije amakipe y’imirenge ya Kinoni na Gahunga inkunga y’ibikoresho bya siporo birimo imyenda yo gukinana n’imipira yo gukina


Muri gahunda ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco yo kuzenguruka uturere dutandukanye ikangurira abaturage gukora siporo nk’isoko yo kwirinda indwara zitandura, umukozi ushinzwe gushaka no gukurikirana impano z’abakiri bato, akaba n’Intumwa ya Minisiteri muri iyi gahunda “Habyarimana Florent” yasabye urubyiruko rw’Akarere ka Burera guhagurukira siporo kandi rukumva ko kuyikora neza byanabyara amafaranga ibaye umwuga.

Inyumwa ya Minisiteri “Habyarimana Florent” yasobanuriye urubyiruko n’ababyeyi babyitabiriye ko kuri ubu abantu bagize siporo umwuga aribo bakire bakomeye ku Isi kandi ko Abanyarwanda na bo imiryango idafunze igihe babikora babikunze bakanabiha umwanya.

Yagize ati “Akarere ka Burera mufite imisozi miremire yakabaye inyungu. Nubwo bigoye kubaka ibibuga byinshi by’umupira w’amaguru kubera iyi misozi n’amakoro ariko urubyiruko rwahitoreza imikino nko gusiganwa ku maguru kandi rukagera kure.”

Yakomeje agira ati “Ese muzi ko muri iki gihe abantu bahembwa neza ku Isi, babayeho neza ari abakinnyi? Natwe urubyiruko nirumara kumva ko siporo yaba umwuga watunga nyirawo nibwo tuzatera imbere kandi n’igihugu kikamenyekana hose binyuze mu mikino.”

Kugeze ubu u Rwanda nta Banyarwanda benshi yaba mu gihugu imbere cyangwa hanze bakina nk’ababigize umwuga, ariko Minispoc itangaza ko hamwe no kwegera abaturage n’urubyiruko by’umwihariko bakarwumvisha akamaro n’inyungu siporo yabagirira n’igihugu muri rusange, hari icyizere ko umubare uziyongera kuko abazagaragaza impano n’ubushake bazajya bafashwa mu buryo bushoboka bwose.

Muri uyu muhango wabereye mu Karere ka Burera, hanabayemo igikorwa cyo gushyikiriza amakipe y’imirenge ya Kinoni na Gahunga inkunga y’ibikoresho bya siporo birimo imyenda yo gukinana n’imipira yo gukina bari baremerewe n’Intore z’Imparirwakubarusha zirimo abayobozi b’Amashyirahamwe y’imikino, ab’amakipe, abanyamakuru ba siporo n’ibindi byiciro

 

 



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies