Photo gallery
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Muri Saint Aloys Rwamagana hatangijwe kumugaragaro amarushanwa yo mu bigo by’amashuri yitiriwe Perezida wa Repubulika


Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’umuco hamwe  n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye  batangije kumugaragaro  amarushanwa  yo mu bigo by’amashuri  yitiriwe Perezida wa Repubulika.

Padiri Gatete Innocent, umuyobozi wa FRSS yatangarije  abitabiriye uyu  muhango ko, bitiriye   rino  rushanwa rivuguruye “Amashuri Kagame Cup” mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame  umuhate n’umushake adahwema kugaragaza mu gushigikira imikino n’urukondo agirira urubyiruko.

Yagize ati “Ubusanzwe irushanwa rya Kagame Cup ryahuzaga amakipe y’umupira w’amaguru ariko uyu mwaka twashyizemo imikino yose nka baskeball, Handball, Rugby n’indi. Perezida wacu ni we mukunzi wa siporo wa mbere, turabizi akunda urubyiruko, akunda abanyeshuri niyo mpamvu uyu mwaka twashatse kumutura aya marushanwa yose.”

 

Uyu muhango wanahuriranye no gutaha inzu y’imikino ndetse n'ikibuga cyumupira wamaguru cyavuguruwe mu ishuri rya Saint Aloys Rwamagana yuzuye itwaye asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, wari witabiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi.

 

Mu ijambo rye, Minisitiri Uwacu yashimiye ikigo cya Saint Aloys Rwamagana ubushake kigaragaza mu guteza imbere imikino, abasezeranya ko ku kazi bakoze bubaka iyi nzu y’imikino nubwo hari ubufasha bwa Minispoc bari babonye mbere ariko n’ubundi bwose bakeneye izakomeza kubaba hafi asaba n’ibindi bigo kubafatiraho urugero.

Yagize ati “Twaje muri iri shuri rya Saint Aloys Rwamagana kugira ngo dufatanye n’ubuyobozi bw’ishuru, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu gutangiza amarushanwa Amashuri Kagame Cup mu nk’uburyo bumwe bufasha abana gukina imikino itandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ikindi bizadufasha kwizera ko dufite abana batojwe yaba umuco ndetse na siporo ku buryo hazavamo n’abakinira amakipe y’igihugu atandukanye bitewe n’uko babitojwe hakiri kare kandi bahawe ibyangombwa byose by’ibanze kugira ngo bazamuke neza.”



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies