Photo gallery
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
News and events
Job vacancies
Tenders

Ministeri ya Siporo n’Umuco yifatanyije n’Akarere ka Ngororero muri Siporo kuribose


Gahunda ya siporo kuri bose yatangijwe muri Gicurasi 2013 igamije gukoresha imikino mu gusigasira amagara, kuzamura impano z’urubyiruko nk’umurimo no guhuriza hamwe Abanyarwanda.

Ni gahunda yazengurutse mu Turere twose mu myaka itatu ishize gusa kuri iyi nshuro MINISPOC ikaba yaratangiye ikindi cyiciro aho abaturage bashishikarizwa gukora siporo ariko bigakorerwa ahantu Nyaburanga bagasobanurirwa n’amateka y’uduce tudasanzwe baturiye.

Nyuma yo ku ijuru rya Kamonyi hakaba hakurikiyeho K’umukore wa Rwabugi, akagace kamateka y’uRwanda kakaba gaherereye aho abatitabiriye Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero.

Minisitiri Uwacu asanga izi gahunda zo gukora siporo nk’umuco zizajya zituma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, babashe gusabana ndetse banahabwe ubutumwa butandukanye ariko by’umwihariko abakinnyi bagaragaza impano mu mikino itandukanye bakurikiranwe, bitabweho abe aribo bajya mu makipe y’igihugu.

Imbere y’imbaga y’abaturage biganjemo urubyiruko bari bitabiriye iyi gahunda yo gukangurira Abanyarwanda gukora no gukunda siporo, Minisitiri Uwacu yavuze ko akunze kubazwa impamvu urwego rwa siporo rudatera imbere ngo amakipe y’igihugu azane imidari, ariko ashimangira ko kugira ngo bigerweho inzira ari imwe ari uko Abanyarwanda bagira siporo umuco bakayikunda bakiri bato bityo n’abafite impano zikagaragara kare zigakurikiranwa.

Yasabye urubyiruko rwa Ngororero guca ukubiri n’ibiyobyabwenge niba fifuza kuzavamo abayobozi bejo hazaza, akaba yasabye ababyeyi muri rusange kwirinda amacakubiri yo mu miryango, kubyara abo bafitiye ubushobozi bwo kurera ndetse no kwita ku isuku muri rusange.



Flash was not detected

About Us

Sports

Culture

Media Room

Agencies