Photo gallery
Corruption Convicted
Policies and Laws
Conventions
Announcements
Reports
Amakuru n'amatangazo
Amatangazo y' akazi
Tenders

Umuco wo gusoma no kwandika intwaro y’iterambere


Nk’uko byakunze kugaragazwa n’abanditsi ndetse n’abahanga batandukanye, ngo gusoma no kwandika ni ingenzi mu mibereho ya muntu kuko bimufasha kubaho no kubana n’abandi ndetse no mu iterambere, ariko nanone ubushakashatsi.

butandukanye bwakozwe ku banyarwanda bwagaragaje ko umuco wo gusoma no kwandika mu banyarwanda ukiri ikibazo, nyuma yo kubona iki kibazo Leta y’u Rwanda ibinyujije mu bigo byayo bitandukanye yafashe gahunda yo gukangurira abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC), ibinyujije mu isomero rikuru ry’igihugu (Rwanda Libryary service) kubufatanye n’Isaro Foundation batewe inkunga na Ambasade y’abanyamerika (US Embassy) bateguye amarushanywa yo gusoma no kwandika,yasojwe kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi 2013.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya marushanywa bavuga ko kugira ngo abanyarwanda bagire umuco wo gusoma no kwandika leta yakagombye gushyiraho gahunda ihoraho yo kubikundisha abanyarwanda bose nta numwe usigaye uhereye mu midugudu.

Umwe muri aba bana yagize ati: “kugeza ubu abanyarwanda ntibaramenya akamaro ko gusoma no kwandika, ibi nibyo leta yakagombye gushyiramo imbaraga igahera hasi, hakajyaho amasomero hirya no hino mu gihugu arimo ibitabo by’ubwoko bwose kuburyo ibyo umuntu aba ashaka gusoma yajya abibona ku buryo bworoshye”

Aba banyeshuri bakomeje basaba leta ko yashyiraho n’iyi gahunda mu bigo by’amashuri kandi ikajya ikurikiranywa kuko bavuga ko nubwo usanga ibigo byinshi bifite Clubs z’indi usanga zidakurikiranywa ngo zinafashwe kwiteza imbere.

Rose Jackson (Regional Information Resource Officer), wari uhagarariye Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, yavuze ko gusoma no kwandika ari umusingi w’iterambere akaba yahamagariye abitabirye umuhango kwitabira amasomero aho yanavuze ko bazakomeza gushyigikira gahunda yo gusoma no kwandika mu Rwanda.

Alexis Mugisha, umuyobozi wungirije w”isaro Foundation, yavuze ko Isaro yahagurukiye gufasha abana b’u Rwanda kwiteza imbere ibinyujije mu gusoma no kwandika,aho igenda ikorana n’ibigo by’amashuri.

Mugisha yagize ati: “Isaro Foundation izakomeza guteza imbere gahunda yo gusoma no kwandika, ubu turateganya kongera umubare w’ibigo dukorana nabyo, dufite gahunda yo gushyira amasomero agezweho (E-libraries) mu turere twose tw’igihugu no kwigisha abarimu 30 bazajya badufasha muri iyi gahunda”.

Nzabonimana Serge,umujyanama wa Minisitiri w’umuco na siporo wari umuhagarariye muri uyu muhango, yavuze ko gusoma no kwandika ari intwaro nziza umuntu wese wifuza kubaho neza yakoresha, aho yavuze ko bifasha umuyobozi gukora akazi ke neza no kubana n’abandi ndetse akaba yanavuze ko ari umusingi w’iterambere, akaba yasabye ababyeyi gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma.
Aya marushanywa yo gusoma no kwandika yateguwe na MINISPOC ibinyujije mu isomero rikuru ry’igihugu ku bufatanye nIsaro Foundation batewe inkunga na Ambassade y’Abanyamerika (US Embassy), hakaba haratumiwe ibigo by’amashuri 17, aribyo: Lycee Notre Dame de Citeaux, Notre Dame de Lourde de Byimana, Petit Seminaire Ndera, Lycee de Kigali, APAPER, APE-Rugunga, Camp Kigali, College Christ Roi Nyanza, Glory Secondary School, GSND du bon Conseil, HVP Gatagara, IFAK, Kagarama Secondary School, na King David Academy.

Muri ibi bigo 17 bahembye bitanu byabaye ibyambere, akaba ari : APE Rugunga (icya mbere) , Petit Seminaire St Vincent Ndera (iya kabiri) , Lycee Notre Dame de Citeux (icya gatatu), College Christ Roi Nyanza (icya kane) na HVP Gatagara (icya gatanu).


 

 



Flash was not detected

Abo turibo

Imikino

Umuco

Amakuru

IBIGO